Imihango nimiziririzo
09/09/2020 Imihango N’imigenzo N’Imizililizo Ku Bantu Bazima N’Inyamaswa Share Tweet Pin Mail SMS yerekeye ku Bantu Bazima n’abandi Bantu Bazima 1. IMIHANGO Y’UMUNTU N’INKA Umuntu abona inka zitashye, naho haba ali ku manywa, akazicanira. Kirazira ko inka zitahira ku kizima, ngo abase baza bakazinyaga ntibiburanwe. Umuntu iyo agiye kurahura umuliro wo gucanira inka, ntiyarahura ikara limwe, afata amakara menshi; kurahura ikara limwe ngo ni ukuzitubya, ikara limwe n’ubusanzwe lyitwa umuliro mubi, kuko ali lyo lishyirwa mu mazi bakaraba bavuye guhamba. Umuntu iyo acyuye inka, n’iyo amaze kuzigeza mu rugo, ntiyasubira inyuma ngo azugalirire; n’umuntu umaze guhumuza inkantazugalirira ngo kuba ali ukuzisulira kunyagwa, kereka abonye nk’undi umubanziliza umwugaliro mu irembo. Umuntu iyo acyuye inka, aguma ku gicaniro, agahamagaza injishi n’inkoni n’imicyuro bahambiliye hamwe, akabikoraho, bakarekura inyana akinikiza adakarabye, ngo ntiyakaraba inkoni y’ nka. Inka zahumuza agakubita inko...