MUSANZE: ABATURAGE BAHANGAYIKISHIJWE N' AMABANDI ARIMO KWAMBURA YITWAJE IMIPANGA NIBYUMA



Mukarere ka Musanze , muma karitsiye yo mumugi rwagati hongeye kwaduka insoresore z,amabandi yitwaza ibyuma n,imipanga ndetse ninkoni, zikitwikira umugoroba namajoro ndetse nomurukerera zikambura abagenzi .

Umunyamakuru wacu ukorera ikinyamakuru OTHER WORLD , ubwo yamenyaga ayamakuru yanyarukiye mumugi wa Musanze maze abaturage bamubwirako Koko bahangayikishijwe nikibazo cyaya mabandi. 

Twaje Kandi kuganira ninzego z,umutekano harimo daso ndetse nirondo bombi bakunze kuba hafi mubaturage isaha kuyindi  amanywa nanijoro doreko bafite nimodoka yomubwoko bwa Vigo bakoresha muburyo bwo kurushaho kubungabunga umutekano nokugera mubice bitangukanye muruyumugi cyane mumurenge wa Muhoza , Batubwiye neza ko rwose ayamakuru Ari impamo ndetse ko izi nsoresore zamabandi, zidakangwa numuntu uwariwewese Yaba umusore cg umudamu , waburumwe cg murenze 1, babishoraho bakabatera zakaci bakarwana bamwe bakahakomerekera kuko ngo amabandi aba arimenshi Kandi yitwaje ibyuma nimihoro babikenyereyeho. Bityo uwagendaga akamburwa Telefone nibyo abafite byose .

Muntangiro zumwaka wa 2023 batangiriye abagabo 2 harimo umupolisi bamukura namenyo , babatangiriye mubice bya hitwa Kuri karere werekeza nyarubande.

Baherutse nogutangira abasirikare 2 baribambaye imyambaro isanzwe bahetse udukapu turimo imyambaro yakazi, maze bararwana karahava, igisambo kimwe bagikura amenyo hahita haza ibindi byinshi nimipanga abahungu bakizwa namaguru . Ibyo bisambo biba byambaye nimbaho kumaboko nomumbavu nkubwirinzi bwabo ndetse nizombaho zokumaboko ( inyuma bashizeho ikote kuburyo utabibona) nibyo banigisha abobagiye kwambura.

Gusa inzego zumutekano muruyu murenge wa Muhoza ( Daso , abanyerondo,... ) zarabikurikiranye ziza kubicakira birafungwa ariko ikibazo ngo iyobabifashe bakabigeza kuri police babirekura bitamazemo nukwezi bikagaruka kuzengereza abaturage. Bamwe murizo nsoresore nizikomoka muri binobice byomumakaritsiye yumugi abandi ngo bababaraturutse Rutsiro, Rubavu, kwikora, nomutundi duce twakure.

Reka dushimire byumwihariko abashinzwe umutekano bakoresha imodoka yumutekano nirondo mumurenge wa Muhoza, muruyumugi wa Musanze kuko ubu bakora amanywa nanijoro ntakuruhuka. Tukaba dusaba abayobozi bireba ko hakongerwa izindi mbaraga kugirango ikikibazo cyamabandi gicike burundu , nibibangombwa patrols zo kumpande zitandukanye zajya zihagera cyane mugihe kijoro nomurukerera kuko nibwo abaturage bahura nibyobibazo ahanini .




Musanze 

_________________________________


Yanditswe na    SYLVA

Whatsapp: 0732799008

Comments

Popular posts from this blog

IMPIGI NIMIGENZO BYAKERA BIVURA

INGONA YARIYE ABARENGA 300 YATUNGURANYE UBWO YANANIRANYE HAKITABAZWA IMITEGO Y'ABAFARANSA BIKABA IBYUBUSA

INYAMA Z'IMBWA N'ABANTU BARIKUBOTSAMO BURUSHETI, NOKUZITOGOSA MUGATOKI , MWITONDERE IBYOKEZO BITAZWI NEZA!