KIGALI : UMUBYEYI NTAGERERANYWA MURUKUNDO NIMPUHWE NYINSHI ARIMO GUFASHA ABANA BATAGIRA KIRENGERA
Mugihugu cy'u RWANDA, mumugi wa Kigali, ahazwi nka Kimisagara , hari umubyeyi watunguye benshi kubera umutima we wuzuye impuwe nurukundo yagaragaje ubwo yicaye agatekereza kubuzima bubi abana bomumuhanda batagira kirengera, batagira ikibatunga, batagira icyo kwambara, ntibagire ubitaho ngo agire icyo abafasha, we akaba yarabonye ubuzima babayemo akabagirira impuhwe maze bigatuma yiha intego ninshingano nkumubyeyi yokugira icyo yabamarira kugirango byibuze arebeko yarokora ubuzima bwabo .
UWAMARIYA Jeanne , numubyeyi wabaye intangarugero mugukora igikorwa gikomeye cyogufasha abana bomumuhanda batagira ubitaho . Ubwo twabonaga agaburira ababana batagira ukobabayeho, yaje kutubwira byinshi kubyatumye afata ababana akabitaho uko ashoboye . Yagize ati:
Jyewe nakuriye mubuzima butari bwiza ndetse bugoye , kuko sinigeze mbona unyitira kubuzima mumikurire yajye ndetse nzi uko inzara iryana , bityo rero nkaba narabonye aba bana nitegereje ubuzima babayemo numva mbagiriye impuwe.
Yakomeje ati :
Ababana ntibagira ahobaba, ntibagira ababyeyi, ntibagira ibibatunga , kubona ibyokwambara ntibiba biboroheye, kwiyogoshesha, kwiga byo nikibazo kingutu kuko ntaho bakura ubwobushobozi bwokwiga, nibindi byinshi cyane , ukagerekaho nabangavu babayeho murububuzima bamwe bagaterwa Inda bakarinda babyara badafite ubitaho ngo abashe gukurikirana ubuzima bwabo . Rero bakeneye kubaho nkabandi bana kuko nabo nabantu nkabandi ndetse bakeneye kwiga nokwitabwaho nkaburi munyarwanda wese . Jyewe kubushobozi buke ngenda mbona jyewe ubwanjye, niyemeje gufasha ababana nko kubashira mumashuli bakiga kugirango ejo bazabashe kwibeshaho, ikindi nkaba ngerageza ukonshoboye nkabashakira ibyokurya nubwo Atari burimunsi kubera ntabushobozi buhagije mbamfite.
Ubu hari abonashakiye amakayi mbashakira nishuli ngondebeko ejo haraho bagera.
Uyu mubyeyi Uwamariya Jeanne, yakomeje avugako Aramutse abonye ubushobozi buhagije yashakira ababana ahokuba barambitse umusaya bakava munsi yibiraro nomubihuru ahobarara, doreko bamwe bava kwiga amasomo ( kumashuli yabashakiye ) bakabura aho bataha bikamubabaza ariko akabura uko yabigenza kubera amikoro make.
Akaba avugako umuntu wese wakumva afite icyo yakora , kubwumutima nama we wurukundo nokugira neza, nawe yagira ubufasha yatanga kuri aba bana Imana Ishobora byose nawe yazamwitura ineza yibikorwa bye byiza.
Kanda urebe izi videos uko uyumubyeyi arimo kugaburira nokuganiriza ababana babuze kirengera.
Yanditswe na : SYLVA _MU
+250788342156
Comments