IMPIGI NIMIGENZO BYAKERA BIVURA
Top Menu Impigi N’imigenzo Bikiza Indwara Z’abantu 25/09/2020 Impigi N’imigenzo Bikiza Indwara Z’abantu 2021-01-15T13:17:53+01:00 Imihango ABAZIMU . Impigi bita “Indashikwa” iva i Bushi. Abashi ngo bajya kuyica bambaye ubusa. Indashikwa ni uduti twinshi bataba tukamara gatatu mu kuzimu bakadutaburura. Kuwa kane bagatunga ku mulya w’inkima, bakajya bambara mu ijosi ngo ubyambaye ntaterwa n’abazimu, kandi ntabarota no kubarota. AGAHANZI. Ukarwaye bamusuka imbilibiri mu mazuru yombi, ndetse akarabirana. Arakira ntazongere kunukira abandi (plutôt remède d’amulette). AMABOKO . Iyo umuntu ahururwa mu maboko, bareba igufa ly’impereli bakalikoza ku gishilira, bagasiga ku maboko ngo: “Kuka, kuka”. Barangiza bakalimwambika ku kaboko, agakira. AMACINYA . Umuntu urwaye amacinya, bamushakira urura rw’ingwe, bakareba n’igikoba cyayo, bakabimwambika babanje kubimwuka babikojeje ku gishilira. Urura barukura mu ngwe, igishyushye imaze gupfa ako kanya. Urwo rura barwambara mu nda, cya...