IBIHUGU BYOSE BYAMWANZE ! ARABIGENZATE??🤷

Habuze igihungu kimwakira ! Nkuko tubikesha igihe.com, Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Abubacarr Tambadou yatangaje ko Kabuga Félicien agifungiwe La Haye kuko atarabona igihugu cyemera kumwakira. Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rwe muri iki gihugu, aho yahuye n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’ubutabera. Abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT bategetse ko urubanza rwa Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi kubera ibibazo by’ubuzima afite. Bafashe uwo mwanzuro nyuma ya raporo y’inzobere z’abaganga, igaragaza ko ibibazo by’ubuzima uyu mugabo afite bitamwemerera gukomeza kuburanishwa. Abubacarr Tambadou yagaragaje ko nyuma yo guhagarika urubanza rwa Kabuga, hakurikiyeho guha umwanya uruhande rw’abamwunganira ngo bashake igihugu gishobora kumwakira maze afungurwe by’agateganyo. Kuva muri Kamena 2023, amezi ari...