Posts

Showing posts from April, 2024

KIGALI : UMUBYEYI NTAGERERANYWA MURUKUNDO NIMPUHWE NYINSHI ARIMO GUFASHA ABANA BATAGIRA KIRENGERA

Image
ABANA BATAGIRA KIRENGERA , UMUBYEYI  ABATUMIRA IWE AKABATEKERA AKANABAGANIRIZA. Mugihugu cy'u RWANDA, mumugi wa Kigali, ahazwi nka Kimisagara , hari umubyeyi watunguye benshi kubera umutima we wuzuye impuwe nurukundo yagaragaje ubwo yicaye agatekereza kubuzima bubi abana bomumuhanda batagira kirengera, batagira ikibatunga, batagira icyo kwambara, ntibagire ubitaho ngo agire icyo abafasha, we akaba yarabonye ubuzima babayemo akabagirira impuhwe maze bigatuma yiha intego ninshingano nkumubyeyi yokugira icyo yabamarira kugirango byibuze arebeko yarokora ubuzima bwabo . UWAMARIYA Jeanne ,  numubyeyi wabaye intangarugero mugukora igikorwa gikomeye cyogufasha abana bomumuhanda batagira ubitaho . Ubwo twabonaga agaburira ababana batagira ukobabayeho, yaje kutubwira byinshi kubyatumye afata ababana akabitaho uko ashoboye . Yagize ati: Jyewe nakuriye mubuzima butari bwiza ndetse bugoye , kuko sinigeze mbona unyitira kubuzima mumikurire yajye ndetse nzi uko inzara iryana , bityo rero nk...

THE STORY OF THE MAN WHO WANTED TO SAVE LIFE OF THE REPTILE

Image
  Written by SYLVA _MU One day, A man saw a snake dying in a fire and decided to free it from the fire. On being caught, the snake bites him causing excruciating pain. The man immediately dropped the snake and the reptile fell back into the burning fire. At this point, the man, looking around, finds a metal pole and uses it to pull the snake out of the fire again, saving its life. Another man, who saw the incident, approached the man and asked him: “That snake has bitten you! Why are you trying to save his life? The man replies, "The nature of snakes is to bite, but that will not change my nature, which is to help." Don't change your nature because someone hurt you. Do not lose the goodness of your mind, but learn to act carefully.

NYANZA: UMUSEKIRITE WA ISCO YIRASHE MUKICO KUBERAKO UMUGORE WE YA...

Image
By   RUKUNDO.   Umusekirite wakoreraga Kompanyi ya ISCO acunga umutekano ku bigega bya WASAC mu karere ka Nyanza wigeze no kuba umusirikare w’u Rwanda bikekwa ko yirashe, arapfa. bigakekwa ko byatewe nuko ngo yasanze  umukozi we yaramurongoreye umugore avuye mu butumwa bw’akazi ndetse n’imitungo yaguze yose yanditse kuri uwo mukozi wo murugo. Amakuru y’urupfu rwa Mugiraneza Wellars alias CACANA, wari utuye mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. Uyu CACANA akaba yakoreraga kompanyi icunga umutekana yitwa ISCO aho yacungaga ibigega by’amazi bya WASAC biri mu mudugudu wa Nyamazi, mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza. Bikekwa ko yapfuye yirashe, ibyamuteye kwirasa ngo yahoze ari umusirikare w’u Rwanda ajya mu butumwa bw’akazi (mission) akajya yoherereza umugore we amafaranga, umugore na we akagura imitungo ariko akayandika mu mazina y’umukozi (umusore wakoraga mu rugo rwabo). Avuye mu butumwa ...

YARASHWE UBWO YASHATSE GUTEMA POLICE NUMUHORO

Image
Umugabo wari wikoreye Inyama z,inka yabazwe bikekwa ko ari iyo yari yibye, yarasiwe mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, nyuma yo gushaka gutema umupolisi. Turacyashaka amakuru arambuye kuriyinkuru.

INDI MPANUKA YATEWE NIKAMYO YAHITANYE UMUMOTARI

Image
Yanditswe :  RUKUNDO Umunyamakuru . Impanuka mumuhanda Kigali _ Gatuna Ikamyo yo muri Kenya yagonganye n’umuntu wari utwaye moto mu muhanda Kigali- Gatuna, ahita ahasiga ubuzima, mu mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba. Byabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Mata 2024, hafi saa Moya z’ijoro, ubwo iyi kamyo yavaga i Kigali yerekeza ku Mupaka wa Gatuna. Ababonye iyi mpanuka babwiye IGIHE ko ikamyo yagendaga mu mukono utari uwayo, igahura n’ umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura amatungo ku giti cye, agahita ahasiga ubuzima. Umwe mu baganiye nikinyamakuru                    OTHER WORLD1989 🇷🇼 , yagize ati “Moto yavaga i Gatuna, uyitwaye agiye kuvura itungo ry’umuturage ahitwa mu Maya. Yahise ahura n’ikamyo itari mu mukono wayo iramugonga ahita apfa." Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, wihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kujya b...

YISANZE IKUZIMU NAWE ARI MUZIMA NYUMA YOKUJYA ASURWA NUMUZIMU WA SEKURU BAKANAVUGANA KURI FONE

Image
<script async src="https://pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js?client=ca-pub-9421079282449649"      crossorigin="anonymous"></script> Nyuma yo kumva ubuhamya bugiye butandukanye kubaba baragiye IKUZIMU,abenshi tukumvako bidashoboka , ndetse abandi tukibaza Koko niba ibyotwumva Ari impamo, Umubyeyi witwa Béathe MUKAMANZI utuye mukarere ka Musanze ahitwa Karwasa , yaduhaye ubuhamya bwibyabaye kumwanawe wumukobwa witwa FOFIYA ubwo yarakiri mumyaka yubwangavu , icyogihe baribagituye mwibereshi mumugi rwagati wa Musanze. Uyu mubyeyi aragirati , twabayeho turi umuryango wabantu bakunda gusenga cyane , nyuma tuzakubura umubyeyi wacu ( papa ), yitaba Imana. Hashize igihe kitarigito dutangira kubona umwana wacu wumukobwa warugeze mumyaka yubwangavu atangira kujya abona Sekuru arimokuza murugo bakavugana ndetse akamuhakalibu tubyirebera ariko Umusaza twe ntitumubone, bakaganira nyuma akamuherekeza . Umwana yagaruka akavugango kuki tutaganirizaga...