BIMWE MUBIMERA ABANTU BATARIBAZIKO BIVURA INDWARA NYINSHI NDETSE BIGIRA NUMUMARO UTANGAJE KUBUZIMA
Hari ibimera cyangwa ibiti umuntu abona biteye mu ngo z’abantu, bihari nk’indabo z’umurimbo gusa kuko bigaragara neza ku jisho ariko hari bimwe muri byo, biba atari indabo gusa ahubwo byaba n’umuti ku ndwara nyinshi, cyangwa se bifite akandi kamaro ku buzima bw’umuntu. Muri ibyo bimera harimo icyitwa ‘Neem’, ‘Capucine’ ndetse na ‘Hibiscus’. Neem Neem ni igiti gikomoka mu Buhinde mu kinyejana cya 19. Abanya-Asia bakigejeje mu birwa bya Fiji, Maurice na Guyane. Nyuma Abongereza bakigejeje mu bihugu bari barakoronije nka Misiri (Égypte) na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nyuma icyo giti cyaje no kugezwa muri Amerika y’Amajyepfo. Ku rubuga www.ecolomag.fr , bavuga ko igiti cyitwa Neem, cyakoreshwaga kuva cyera mu buvuzi gakondo mu Buhinde, kandi ibice byacyo hafi ya byose (ibibabi,imbuto,n’ibishishwa), Neem izwiho kuba ivura indwara ya Malaria. Ibibabi by’igiti cya Neem n’imbuto zacyo bizwiho kuba bifasha abantu bagira za ‘allergies’ zitandukanye, asima, gukiza aho umuntu yagize im...