UMUHANZI SYLVA MU YAVUZE AKAGAMBANE YAKOREWE BIGATUMA ASOHORA INDIRIMBO "MVUYISHENI"



SYLVA MU , aherutse gushira indirimbo hanze yise MVUYISHENI ikubiyemo ubutumwa bwinshi cyane bwamateka . Aravugako ayamateka akubiye muriyi ndirimbo arayukuri ataramahimbano.
SYLVA MU, yigeze gukundana numukobwa nyuma imiryango yuwo mukunziwe atiriwe avuga amazina, ijyamugutwi kwe, udasize ninshuti zisanzwe yabanaganazo maze batera umutima mubi umukunzi wa SYLVA MU, kugezubwo byarangiye banagambaniye SYLVA MU ngo abe yapfa noneho imitungo yarafite bayigarurire doreko Hari ibyangombwa yariyarababikije ariko Imana ikinga ukuboko.
Ubwo uyu muhanzi yaraje mukiruhuko , avuye mukazi yakoraga,
Umukunzi wuyu muhanzi azakubimenya azinduka kare cyane ahuruza inzego za leta hejuru yikinyoma cyambaye ubusa , maze 
Uyumuhanzi ajyanwa gufungwa kugirango akurikiranwe afunze.

Yaje kugezwa Imbere yubutabera bati burya icyaha uregwa gihanishwa kuva kumwaka umwe kugera kuri biri, bati genda ube ufunzwe uzagaruke gusomerwa.
Imana yaje kuhaba kuko burya ikinyoma ntigihabwa intebe2, maze mukwiherera basanga SYLVA MU arengana nibwo yahise aba umwere kucyaha yari yabeshyewe maze arafungurwa .

SYLVA MU rero, yahise yandika amagambo agombakuzakoramo indirimbo yibyamubayeho, arinayo yumvikana cyane mundirimbo ye yise MVUYISHENI. Ndetse iyindirimbo ikaba irigukundwa nabataribake biganjemo abagiye bahura nuturengane bagafungwa nyuma bagafungurwa.
SYLVA MU Kandi arakomeza avugako mugihe yari afunzwe yakunzekujya yegera benshi mubaribarikumwe, akabaganiriza noneho agatangazwa nuko hari benshi bari bafunzwe barengana batazi nicyo bazira ndetse bamwe bakarya naza burundu kandi ntacyaha bakoze ahubwo byaravuye kukagambane kimiryango, inshuti nabandi bafite ahobahurira mubuzima bwaburimunsi.

SYLVA MU aragirati: Muminsi itari myinshi naraye mo hariyahanyagwa, nabonyeko harabanyabyaha bahanirwa ibyobakoze ariko nanone hariyo benshi bahari barengana , birirwa mumasengesho kugirango Imana igire icyo yakora .

SYLVA MU , yaje kuzinukwa ibyurukundo, kuburyo ntamuntu numwe yongeye kwizera mubyurukundo, ndetse yahise akomeza amashuli ye muri kaminuza , aho yize Amategeko , kugirango azarengere benshi barengana. 

Gusa uko imyaka yagiye iza Indi igataha, yongeye kujya yumva biza gake gake nubwo bitaragera kurwego rwogushyitsa umutima mugitereko ngo abeyakumvako ntawakongera kumuhemukira . Ariko avugako noneho harabo amazekubona bafite imitima mizima baharanira ubumwe niterambere kuruta uko baryana murukundo. Nkabo akaba abifuriza Amahoro nimigisha nokuramba mubyiza.



https://youtu.be/bvb_SI1q6I4

              👆👆 MVUYISHENI  BY  SYLVA MU


https://youtu.be/w0OsdBl2jMk

👆👆👆 SIGNATURE by SYLVA MU

Comments

Popular posts from this blog

IMPIGI NIMIGENZO BYAKERA BIVURA

INGONA YARIYE ABARENGA 300 YATUNGURANYE UBWO YANANIRANYE HAKITABAZWA IMITEGO Y'ABAFARANSA BIKABA IBYUBUSA

INYAMA Z'IMBWA N'ABANTU BARIKUBOTSAMO BURUSHETI, NOKUZITOGOSA MUGATOKI , MWITONDERE IBYOKEZO BITAZWI NEZA!