INZOKA YAMAYOBERA MURUGO RWA MUDUGUDU YAHURUJE RUBANDA NYAMWISHI.
Iyi nzoka n’imbeba bikiribizima bihambiriye mwishashi byagaragaye mu gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2024, mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Nyakagoma, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye ho mukarere ka Rusizi.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko hafashwe umwanzuro wo kwica iyo nzoka kuko yari ikiri nzima byose biratwikwa bijugunywa mu bwiherero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamari KIMONYO yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo gihari,buhumuriza abaturage ko ntagikuba cyacitse,abasaba gucika ku myizerere ya gipagani.
Ati”Turabahumiriza tubabwira ko nta gikuba cyacitse, tubabwira kwirinda imyizerere ya gipagani idafite ishingiro“.
kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2024, muri uyu Mudugudu hateganyijwe inama n’abaturage,kugira ngo baganirizwe ku kwirinda izi ngeso.
Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko atari ubwa mbere muri uyu Mudugudu hagaragaye ikibazo nk’iki ngo no mu minsi ishize byabaye ku w’undi muturage witwa Birikunzira Bernard.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, urundi rugo rwishwemo inzoka basanze mu giti cyo ku irembo ikina n’inyoni.
Amakuru avuga ko bakiyireba, yahurudutse yikubita imbere y’umuryango w’inzu. Bahamagara abanyamasengesho baraza barayica.
Nyuma undi mukecuru na we wo muri uyu Mudugudu abona indi nzoka mu nzu, agiye kuyica imuhungira ku yindi nzu bubakaga, irahagarara irizinga.
- Advertisement -
Uwo mukecuru yashize ubwoba arayica, igipfa itangira kurwara indwara y’amayobera, izunguza umutwe bidasanzwe, mu byumweru bibiri gusa iba irapfuye, barayitaba.
Umwanditsi: Rukundo
Comments